ABANYESHURI BO MU ISHURI RIKURU RYA GISIRIKARE RYA NYAKINAMA BASUYE INGORO YO KUBOHORA IGIHUGU KU MULINDI
Mulindi, 7 Ukwakira 2025
Uyu munsi, Abanyeshuri bagize Icyiciro cya 25 biga amasomo ajyanye n'imiyoborere y'ingabo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, mu Karere ka Musanze, basuye Ingoro y'u Rwanda yâurugamba rwo kubohora igihugu ku Mulindi, mu rwego rwâurugendoshuri rujyanye no gusobanukirwa byinshi ku rugamba rwo kubohora igihugu rwagizwemo uruhare nâIngabo zari iza RPA (Rwanda Patriotic Army).
Uru rugendoshuri ni rumwe mu zigamije gusura ahantu ndangamateka mu ntara zitandukanye zâu Rwanda, ahatangirijwe ndetse hakanabera ibyiciro by'ingenzi by'urugamba rwo kubohora igihugu.
Uru rugendoshuri rufite intego yo gukomeza gutoza no kongerera ubumenyi ba ofisiye, binyuze mu masomo ajyanye nâurugamba. Rufasha kandi abanyeshuri gusobanukirwa byimbitse amateka yâurugamba rwo kubohora u Rwanda.
Aba banyeshuri bahawe ibiganiro na ba ofisiye bakuru bari mu kiruhuko cy'iza bukuru bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu, aho babahaye ubuhamya bugaragaza imbogamizi bahuye na zo ku rugamba, nâibyemezo byâingenzi bya gisirikare byagiye bifatwa bikagira uruhare rufatika mu guhindura isura urugamba.
Ibyo biganiro byagarutse ku byafashije ingabo za RPA gutsinda urugamba, birimo ubuyobozi buhamye, imyitwarire myiza yâingabo, uburyo bwâimirwanire ifite intego, gushyigikirwa nâabaturage ndetse n'umurava n'umuhate byâingabo.
Nkâuko biri muri gahunda yâurugendoshuri, aba banyeshuri bazakomeza gusura ibindi bice ndangamateka byâingenzi bifitanye isano nâurugamba rwo kubohora igihugu ndetse nâurugamba rwo guhagarika Jenoside, kugira ngo barusheho gusobanukirwa amateka yâu Rwanda nâumurage wâamateka yâurugamba rwo kubohora igihugu.
More News
RDF officers train in âMilitary in Internal Security Operationsâ at RPA
Musanze, 27 January 2020
A total of 20 Rwanda Defence Force (RDF) Senior and Junior Officers began a workshop dubbed âMilitary in Internal SecurityâŠ
Rwanda Peacekeepers awarded UN medals for maintaining peace
Kigali, 27 January 2020
Rwandan peacekeepers serving under the United Nations (UN) Mission in South Sudan (UNMISS) as well as in the UNâŠ
Rwanda and Israel conduct joint seminar on border protection
Kigali, 15 January 2020
Today, Rwanda and Israel Defence Ministries have conducted a one-day seminar on border protection in Kigali. The seminarâŠ
Cultural diversity showcased at RDF Command and Staff College
Musanze, 10 January 2020
From the Zambian caterpillarsâ sauce, the Kenyan âNyama-Chomaâ to the Rwandan famous âRunonkoâ potatoes; food, drinks, socialâŠ
Qatar Armed Forces Chief of Staff visits Rwanda
Kigali, 7 January 2020
A Qatar Armed Forces delegation led by the Chief of Staff, Lt Gen (Pilot) Ghanim bin Shaheen al-Ghanim conducted a two-dayâŠ
END OF THE YEAR MESSAGE FROM H.E THE PRESIDENT AND COMMANDER IN CHIEF OF RWANDA DEFENCE FORCE, TO RWANDA DEFENCE AND SECURITY FORCES
Men and women of the Rwanda Defence and Security Forces;
1. The year 2019 comes to an end, and we are about to celebrate as we usher in the NewâŠ
RDF Inter-Force Sports Competition on high gear
Kigali, 23 December 2019
The Rwanda Defence Force (RDF) Inter Force competition planned from 1 October 2019 to 1 February 2020 is on high gear; withâŠ
Rwandan Peacekeepers provide medical services to Sudanese
Darfur, 12 December 2019
Rwandan Battalion Peacekeepers (Rwanbatt53) under United Nations Mission in Darfur (UNAMID) provided free dental andâŠ
Rwanda Defence Force and Nebraska National Guard partnership launched
Kigali, 12 December 2019
Rwanda Defence Force and the Nebraska National Guard have today signed a State Partnership Programme that will strengthenâŠ