Skip to main content Skip to page footer
A Rwanda Government Website

Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru (Press Conference)

Nyakubahwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Rt. Hon. MUKANTAGANZWA Domitilla, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru (Press Conference) kibanze ku byagezweho mu Mwaka w’Ubucamanza 2025/2026 n’ibiteganyijwe mu mwaka wa 2026/2027.

Muri iki kiganiro, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yishimiye ubufatanye buri hagati y’itangazamakuru n’ubucamanza mu rwego kurushaho kujijura rubanda ku bijyanye n’amategeko, kwirinda ibyaha no kuyoboka inzira y’ubutabera nsanasano ku bagiranye amakimbirane. 

Yibukije ko urukiko ari igicumbi cy’ubutabera, bityo rugomba kubahwa no kwirinda icyahungabanya umutekano warwo n’uw’ababuranyi kuko umuntu wese ari umunyagitinyiro.

Bimwe mu bibazo byagarutswe n’abanyamakuru muri iki kiganiro harimo ibijyanye n’abakekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi bakidegembya, ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, imanza z’ubutane, ibihano nsimburagifungo, imyambarire igomba kujyana n’umuco aho urwiganwa rukwiye kwamaganwa, ababyeyi bakibuka kandi bagashyira mu bikorwa inshingano zabo zo kwigisha no gusigasira umuco nyarwanda.

Abanyamakuru basabwe kwirinda guca imanza mu nkuru batangaza birinda kugira uruhande babogamiyemo.

More News

15 December 2018

PRESS RELEASE

Kigali, 15 December 2018
 
Today at 1815 hrs in Kitabi Sector of Nyamagabe District in Southern Rwanda, unidentified attackers set fire to three…

Read more